Abo Turibo

Ihumana ry’umwuka ni impamvu ya kane itera impfu nyinshi ku isi hose. Ariko, abantu barenga miliyari imwe batuye mu bice bidafite uburyo bwo gupima umwuka, ndetse hari n’abandi benshi batuye mu bice bifitiwe amakuru ariko atabasha kugera ku baturage bose. Iki cyuho kiboneka cyane mu bihugu bifite umwuka wanduye cyane, bikiri mu nzira y’amajyambere. Urugero, 80% by’imyaka yo kubaho mu buzima itakara kubera PM2.5 iboneka mu bihugu byo muri Aziya, ariko 6.8% gusa by’inzego za leta muri Aziya nizo zitangaza amakuru ku buziranenge bw’umwuka. Ibi bice byibasiwe n’ihumana ry’umwuka bibura ubushobozi bw’amafaranga akenewe mu kugura ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu gupima umwuka. Umushinga wa BREATHE uri gukora uko ushoboye ngo ukemure iki kibazo mu gukusanya no gusakaza amakuru yizewe ku mwuka mwiza n’ihumana ry’umwuka ku baturage batuye mu mijyi iri mu yibasiwe cyane ku isi.

Uburyo dukoresh

BREATHE izakoresha uburyo bushya mu gutanga amakuru akenewe cyane ku buziranenge bw’umwuka n’imyuka ihumanya bukurikira:

  • Gukoresha ibipimo bya satellite by’umwuka bigezweho, bihita bitanga amakuru ako kanya.
  • Gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza amakuru vuba mu baturage bahuye n’ingaruka.
  • Kwibanda ku bikorwa bigamije kugabanya ihumana ry’umwuka mu mijyi ifite ibyago byinshi ku isi hose.
  • Gutanga amakuru ya buri mujyi ku byerekeye imyuka ihumanya (yaba amakuru ya kera cyangwa amakuru mashya), gusobanura uko guhura n’iyo myuka bigira ingaruka ku buzima, no gukusanya inkuru zo mu bitangazamakuru bitandukanye, raporo z’ubushakashatsi n’ibindi bifasha mu guhangana n’ihumana ry’umwuka muri iyo mijyi.

Icyo tugamije

Ibyo BREATHE igamije:

  • Gukuraho icyuho cy’ibura ry’amakuru yizewe kandi aboneka kuri buri wese mu gupima ubuziranenge bw’umwuka.
  • Gusobanukirwa impinduka zikorwa mu mirongo migari ya politiki yo kubungabunga ibidukikije.
  • Gutanga uburyo budahenze bufasha abaturage gufata ingamba z’igihe kirekire zo kunoza ubuziranenge bw’umwuka mu gihugu hose no ku isi.